Gatera ubwo yarahiriraga kubana n'umukunzi we

Umunyamakuru Gatera Edmond yaseranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane akanakundwa na benshi mu byejyeranyo by’imikino kuri radio Rwanda, kuri uyu munsi tariki 26 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukarugamba Genevieve ku karere ka Nyanza.

Gatera ubwo yarahiriraga kubana n'umukunzi we
Gatera ubwo yarahiriraga kubana n’umukunzi we

Uyu munyamakuru usanzwe akorera RBA ishami rya Huye, mu kiganiro kigufi na Bwiza, yavuze ko uyu mukunzi we basezeranye imbere y’amategeko bamaze imyaka umunani bakundana.

Gatera Edmond akundwa n’abatari bacye mu byejyeranyo akora by’imikino kuri radio kuri radio y’abaturage ya Huye azasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa 29 Kanama 2021.

whatsapp_image_2021-08-26_at_3.54.10_pm_1_.jpg

whatsapp_image_2021-08-26_at_3.54.08_pm-2.jpg

whatsapp_image_2021-08-26_at_3.54.09_pm-2.jpg

Byari ibyishimo kuri Gatera n'umukunzi we
Byari ibyishimo kuri Gatera n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *