Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akekwaho birimo ibyo gukangisha gusebanya.
Ku wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo yageze imbere y’Urukiko ku kubarana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko birangira kuri uyu munsi akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.Impamvu Urukiko rutanga, ni uko ngo hari impamvu zikomeye zituma afungwa zirimo no gukora iperereza ryimbitse ku cyaha aregwa cyo gukangisha gusebanya.
Uyu munyamakuru Manirakiza washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube, Ukwezi TV, Ubushinjacyaha bwamushinje ko yakangishije Nzizera Aimable ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable. Iyo nkuru yavugaga ko “Nzizera uzwiho guhemukira rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”
Umushinjacaha yagaragaje ko nyuma yo gusohora iyo nkuru, Manirakiza yahawe amafaranga ibihumbi 100 na Nzizera Aimable kugira ngo ayikureho.
Mu kwiregura kwa Manirakiza Théogène, yemereye urukiko ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga yari agiye gutora kwa Nzizera kubera amasezerano y’imikoranire bari bafitanye.
Yasobanuye ko muri ayo amasezerano bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.
Mu rukiko Manirakiza yasabaga ko ubushinjacyaha bwaha agaciro ibimenyetso bimushinjura yatanze, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye ari nako aboneraho gusaba ko yarekurwa agatanga ingwate y’ubutaka burimo n’inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi.
Mu gusuzuma ibikubiye ku mpande zombi kuri uyu wa Gatatu Taliki 25 Ukwakira, Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.


