BWIZA yamenye amakuru ko umunyamakuru Charles Ntirenganya wa Flash FM i Nyagatare, muri iki cyumweru azitabira urubanza aregamo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo, mu Murenge wa karangazi, Sam Kalisa, ukekwaho kumukubita ubwo yari mu kazi.
Umwe mu bantu ba hafi ba Ntirenganya, yahaye amakuru BWIZA ko Mudugudu Kalisa we n’undi mugabo witwa Mutsinzi Steven baregwa bimwe bari buburanishwe kuri uyu wa 27 Nyakanga ku kuba barakubise umunyamakuru wari mu kazi ke. Yagize ati ” Urubanza rwanjye ruri kuwa Kane gusa ntabwo ndamenya isaha nzaburaniraho. Ndabamenyesha ngeze ku rukiko. ” Ni ubutumwa bugufi bwa Ntirenganya ku nshuti ye, iki kinyamakuru cyahawe. Umunyamakuru Ntirenganya avuga ko yakubiswe na Mudugudu wari kumwe n’insoresore ze kuwa 18 Nyakanga 2021 ubwo yari mu kazi. Sam Kalisa yahakanye ko yakubise uyu mugabo wanagiye no kwa muganga. Ni mu gihe undi ukekwaho iki cyaha yatorotse, akaba agishakishwa. Iyo witegereje mu bitangazamakuru binyuranye cyane ibyandika kuri murandasi, usanga urugomo rw’inkoni ruza ku isonga mu Karere ka Nyagatare. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


