Umunyamakuru Ngoboka aracyafungiwe mu nzererezi

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wakoreye ibinyamakuru bitandukanye aracyafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati Transit Center giherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Ngoboka yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 14 Nyakanga 2023. Byabanje kuvugwa ko yafatiwe mu kabari, ariko andi makuru avuga ko yafashwe ubwo yabazaga impamvu abantu bari gupakirwa muri Pandagari, abazwa ikarita y’itangazamakuru ntiyayiboneka, asunikirwa mu kabari, aranakubitwa.

Umukobwa wari uhari yagize ati: “Yafatiwe mu muhanda, mu gufatirwa mu muhanda, aravuga ati ‘Ese aba bana b’abakobwa muri kubatwarira iki, ni ko kumuterura, bahise bamukubita, bamugeza hariya ku muryango ku kabari. Baramucuritse, arababwira ati ‘Murekure aho bana b’abakobwa, mbese Kagame ko yabashyizeho kugira ngo muyobore abaturage neza, yabashyizeho kugira ngo mujye mubareresha inkoni ?’ Ni ko kumuterura bamushyira muri Pandagari, bamucurikamo, bamwambika amapingu, ni bwo bahise bamujyana.”

Kurikira iki kiganiro

Umunyamakuru Nshimiyimana Eric ukorera muri iyi ntara, akeka ko Ngoboka yazize ikiganiro cy’ubusesenguzi bakoranye tariki ya 9 Nyakanga, aho uyu mufungwa yageze akavuga ko hari ibyemezo abayobozi bo muri Karongi bagiye bafata, bigatuma ubushobozi bwabo bukemangwa. Yatanze urugero rw’abakozi birukanwe, bagatsinda akarere, kagacibwa miliyoni nyinshi z’amande.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage akaba ari na we ushinzwe kumenya abajyanwa mu kigo cy’inzererezi, Mukase Valentine, ubwo hari hashize iminsi ine Ngoboka, yabajijwe impamvu uyu munyamakuru afunzwe, asubiza ko atarayimenya.

Yagize ati: “Uko twabyumvise nyine, Ngoboka yafashwe muri opération y’inzererezi. Murabizi ko hajya haba imikwabu yo gufata abantu bari aho, bazerera, badafite ibyo bakora. Ubwo rero, ntabwo nzi rwose uko yageze muri izo nzererezi.”

BWIZA, kuri uyu wa 7 Kanama 2023 yashatse kumenya niba hari amakuru mashya Visi Meya Mukase afite ku ifungwa rya Ngoboka, irayamubaza ariko iyi nkuru isohotse atarasubiza. Icyakoze, nasubiza, igisubizo cye kirongerwamo.

Abafungiwe mu nzererezi, iyo batarekuwe, bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Gusa Ngoboka we ngo yasize avuze ko narekurwa, azarega abamutwaye muri Tongati.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *