Umunyamakuru Nkundineza arakomeza gufungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’icyumweru uyu munyamakuru aburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ku ya 7 Ugushyingo ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwisumbuye rwavuze ko cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, urukiko rw’ibanze nta ko nta kosa rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho kuba yaragikoze.

Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, urukiko rwisumbuye rwavuze ko kosa urw’ibanze rwakoze rigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko Nkundineza yahishuye imyirondoro y’abatangabuhamya kandi abatangabuhamya baba bafite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa.

Urukiko rwasanze nta kosa urw’ibanze rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho icyaha cyo gutukana mu ruhame, kuko uyu munyamakuru yise Mutesi Jolly ‘Mafia’, ‘akagome’ n’andi mazina. Ikindi kandi ngo ntahakana ko izi mvugo yazikoresheje.

Indi mpamvu rusange urukiko rwisumbuye rwashingiyeho ni uko ibi byaha bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *