Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwifuriza umunyamakuru Nkundineza Jean Paul guhanwa ku buryo bibera urugero bagenzi be bahuriye mu mwuga.
Iki cyifuzo bwakiragararije mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, ubwo uyu munyamakuru yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bwasabye urukiko ko bikwiye ko Nkundineza afungwa by’agateganyo kuko ngo byatuma adatoroka, bikaba byanatuma adakomeza gukora ibyaha. Buti: “Kumuhana byatuma abera abandi urugero.”
Nkundineza yabwiye urukiko ko atakoze ibyaha, ahubwo yakoze amakosa y’umwuga yakabaye ashakirwa umuti mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, agaragaza ko Ubushinjacyaha butazi inshingano z’uru rwego.
Yakomeje agaragaza ko adakwiye gufungwa by’agateganyo mu gihe akurikiranwe kugira ngo abone uko ajya kwita ku muryango we w’umugore n’umwana w’amezi 10 wahungabanyijwe n’itabwa muri yombi rye.
Me Ibambe Jean Paul uri mu banyamategeko babiri bunganira Nkundineza yavuze ko bidakwiye ko uyu munyamakuru ahanwa by’intangarugero nk’uko ubushinjacyaha bubyifuza, kuko nta cyaha yakoze, ahubwo “yakoze amakosa y’umwuga”.
Uyu munyamategeko abona ko Nkundineza akwiye gufungurwa by’agateganyo, agahagarika by’agateganyo umwuga w’itangazamakuru mu gihe ari kuburana.
Nkundineza yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura. Akurikiranweho icyaha cyo gutukanira mu ruhame, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Tariki ya 7 Ugushyingo 2023 ni bwo hazamenyekana umwanzuro w’urukiko rw’ibanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


