20231104_084220

Umunyamakuru Taikun Ndahiro arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa RadioTV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gukorera ibyaha bitandukanye.

Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y’uko bivugwa ko yasagariye abashinzwe umutekano mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Ndahiro akekwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona iby’undi, ndetse no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.

Kugeza ubu, Ndahiro afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.

RIB yasobanuye ko amategeko ateganya ko umuntu ukomeretsa cyangwa ukubita undi ku bushake aba akoze icyaha, kandi iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’ibihumbi 300.

Iyo ibikorwa byo gukubita cyangwa gukomeretsa bitumye uwahohotewe arwara cyangwa adashobora gukora imirimo ye by’igihe gito, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, hiyongeraho ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 1.000.000 Frw.

Mu gihe byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho cyangwa gutakaza urugingo rw’umubiri, igihano giteganywa ni igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, n’ihazabu iri hagati ya 1.000.000 Frw na 2.000.000 Frw.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *