Umugore witwa Vicky Flind yatangaje ko umugabo we usanzwe ari icyamamare kuri BBC, Huw Edwards, ari we ukekwaho kwishyura umwana w’umukobwa amafaranga kugira ngo ajye amwereka amafoto n’amashusho y’urukozasoni.
Iyi nkuru imaze igihe ivugwa mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, cyane cyane The Sun, gusa byirinze gushyira hanze amazina y’uyu munyamakuru w’imyaka 61 y’amavuko ku mpamvu z’umutekano we nk’umuntu wari ugikorwaho iperereza.
Flind yatangaje ati: “Bijyanye n’iherutse kuvugwa ku munyamakuru wa BBC, nkoze iri tangazo mu izina ry’umugabo wanjye Huw Edwards, nyuma y’iminsi itanu yakomereye umuryango wacu mu buryo bukomeye.”
Uyu mugore yatangaje ko kuva mu myaka ya vuba, ubuzima bwa Huw budahagaze neza, bityo ko amakuru amaze igihe ahwihwiswa yamukomereje uburwayi, bituma ajya kwivuriza mu bitaro, akazahava yorohewe.
Yasabye ko amakuru bwite areba umuryango wa Huw arindwa, asezeranya ko umugabo we mu gihe azaba yorohewe, azagira ibyo atangaza kuri aya makuru amaze iminsi amuvugwaho.
Edwards amaze imyaka 40 akorera BBC, irimo 20 amaze ayobora gahunda y’amakuru yitwa Ten O’Clock. Byemejwe kandi ko yahembwaga amapawundi ari hagati y’ibihumbi 435 na 439.9 ku mwaka, akaba ari we wahembwaga menshi kuri iki kinyamakuru.
Iki kinyamakuru cyamaze kumuhagarika by’agateganyo kandi cyasezeranyije ko na cyo kirakora iperereza ryihariye ku byaha Huw ari kuvugwaho, cyane ko byamaze guhindanya isura yacyo.


