jean_luv.jpg

Umunyamakuru yambuwe ijambo ubwo yavugaga ku bibazo by’urugendo rw’Amavubi muri Caméroun

Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Karambizi Olivier yambuye ijambo umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu wa Radio B&B FM, wavugaga ku bibazo byaranze urugendo rw’Amavubi yari yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020.

Byabereye mu kiganiro Minisiteri ya Siporo n’itsinda ryaherekeje Amavubi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 mu rwego rwo kurebera hamwe uko urugendo rw’Amavubi muri CHAN rwagenze.

Nyuma y’aho Amavubi yari amaze gusezererwa na Guinée muri ¼ cy’irushanwa, byamenyekanye ko itsinda ry’abanyamakuru bari barajyanye n’iyi kipe bagiranye ikibazo n’itsinda ryari ryayiherekeje, ryari riyobowe na Kankindi Anne-Lise, bivugwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki kiganiro Karambizi yari abereye umusangiza w’amagambo (M.C), Imfurayacu uvuga ko yatereranywe ubwo yarwariraga muri Caméroun yahawe ijambo kugira ngo agire icyo avuga cyangwa abaza ku byaranze urugendo rw’Amavubi.

Imfurayacu muri videwo dukesha Igihe, ati: “I was a part of delegation, nari ndi hariya, mu by’ukuri ntabwo byagenze neza hagati y’itangazamakuru na délégation, ndabivuga nk’umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n’umuyobozi wa delegation mbere y’uko ndwara, nkaba nanamubaza ‘ese hari ikibazo kiri personel cyaba kiri hagati ya media na delegation kuko biragaragara ko atari byiza.’ […]”

jean_luv.jpg Jean Luc Imfurayacu ni umwe mu banyamakuru bajyanye n’Amavubi muri Caméroun

Uyu munyamakuru yagiye muri Caméroun asimbuye Jado Dukuze wari wagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Ngo nyuma yaho, Imfurayacu wavuze ko yaganiriye na Kankindi, yagize ati: “Kuko tuganira, Madamu Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abantu babi, twari tuzanye Covid muri delegation. Ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba, mfite na gihamya…I don’t know if you were joking, kuko twari dusanzwe tuziranye…”

Uyu munyamakuru ageze aha ngaha, Karambizi yamuciye mu ijambo, maze avuga ati: “Jean Luc wanyemerera, ntabwo press conference twaje kujya impaka.” Na we amusubiza ati: “Ntabwo ari ukujya impaka…” undi ati: “Ibyo ngibyo biri personal mwaza kubiganira nyuma, thank you!”

Mu gihe Imfurayacu yari akomeje kuvuga kuri iki kibazo cyabaye hagati y’itangazamakuru n’itsinda ryari ryaherekeje Amavubi, Karambizi yategetse ko uyu munyamakuru yamburwa ‘micro’ igahabwa abandi, ati: “…Waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo hano inyuma?”

Kwamburwa ijambo k’uyu munyamakuru ni igikorwa kitishimiwe na bamwe muri bagenzi be, ndetse bemeza ko ari intege nke uyu muyobozi yagaragaje, cyane ko n’ubwo yavuze ko iki kibazo kiri ‘personal’ (ari bwite), bitakibujije kuvugirwa cyane mu ruhame, ndetse kikaba cyaranagize ingaruka ku mibanire y’itsinda ry’abanyamakuru n’iry’abaherekeje Amavubi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *