Umunyamakuru yasabye ko abagize uruhare mu kwihisha kwa Kabuga bakurikiranwa by’umwihariko

Umunyamakuru witwa John Allan Namu wo muri Kenya, yavuze ko n’ubwo itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryagezweho, n’abamufashije kwihisha iyi myaka yose na bo bakwiye gukurikiranwa bakaburanishwa ukwabo.

Kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi nibwo Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwatangaje ko Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa. Nyuma y’amasaha make ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwatangaje ko nyuma yo kuva mu Rwanda yagiye aba mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Bubiligi, Congo-Kinshasa, Kenya ndetse no mu Busuwisi.

Umunyamakuru John Allan Namu usanzwe uzwiho gukora inkuru zicukumbuye muri Kenya yabwiye BBC ko Kabuga yagiye yihisha mu buryo bukomeye ariko akaba yari afite abamukingira ikibaba kandi bakomeye. Allan Namu yavuze uburyo yagiye akurikirana Kabuga kugeza ubwo yamwanditseho inkuru icukumbuye bikarangira bimukozeho ku buryo we n’umwana n’umugore we bagiye mu bwihisho bahunga abashakaga kubagirira nabi.

Allan Namu yakoze icukumbura ngo ashakishe aho Kabuga yaba aherereye anakora inkuru ishingiye ku bushakashatsi bwari bwizewe 90% ndetse igera kure , ariko haza kuba umwe mu bamuhaye amakuru amuha ifoto itari iya Kabuga ahubwo ari iy’undi muturage usanzwe wo muri Kenya, ibintu avuga ko byamubabaje cyane.Yagize ati “ Nabishyize hamwe byose, inkuru icukumbuye nakoze mbona ariyo yageze kure kurusha izindi zose zageragejwe mbere, ariko mu buryo bubabaje nahawe ifoto nizezwa n’abampaye amakuru ko ari iya Kabuga kandi atari we.”

Namu avuga ko iyi foto ariyo yonyine yatumye iperereza rye riteshwa agaciro ku buryo n’ibyari birikubiyemo byabaye imfabusa ahubwo ahangayikishwa no kuba yakoresheje umuturage wa Kenya usanzwe nk’umunyabyaha ushakishwa kandi arengana.

Mu mwaka wa 2003 undi munyamakuru witwa William Manuhe Kichugi yishwe ubwo yageragezaga gutanga amakuru yatuma urwego rw’iperereza rwa Amerika, FBI rufata Kabuga, ariko kugeza ubu hakaba nta cyakozwe ngo abamwishe bakurikiranwe nk’uko umuryango we wabitangaje nyuma y’ifatwa rya Kabuga.

John Allan Namu yavuze ko urukiko rwagombye kuzamuburanisha ariko ntirukurikirane ibyaha aregwa gusa ngo birangirire ahubwo rugakurikirana igihugu n’undi wese wagize uruhare mu kumuhisha. Yagize ati “Ikibazo ni uko ibyo urukiko rumurega ariho bizagarukira. Ku bijyanye n’abamufashije iki gihe cyose numva baburanishwa ukwabo. kandi ntibibuze ko hari igihugu, u Bufaransa cyangwa ikindi icyo aricyo cyose kibazwa uko yabashije kwihisha n’ababimufashijemo.”

Mu bashobora gukurikiranwa ku cyaha cyo kumuhisha harimo n’abana be bamufashije kwihisha mu nyubako iri i Paris mu Bufaransa no guhindura amazina yakoreshaga nk’uko iperereza ryabigaragaje akimara gufatwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *