20250702_095434

Umunyamerika uhetse APR BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyamerika Obadiah Arthur Noel, umukinnyi w’ikipe ya APR BBC, yamaze guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, bitanga icyizere ko ashobora kwifashishwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball.

Obadiah, ufite imyaka 26 yagaragaje ishema afite mu kuba Umunyarwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyizeho ifoto y’indangamuntu ye nshya y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR BBC buvuga ko ari we wasabye ubwenegihugu, ashingiye ku mategeko yemerera abafite impano zidasanzwe kubuhabwa.

Itegeko Ngenga ryo mu 2021 rigenga ubwenegihugu bw’u Rwanda ryemera ko abantu bafite impano zikenewe mu gihugu bashobora guhabwa ubwenegihugu, nk’uko byemejwe na Team Manager wa APR BBC, Zigirinshuti Daniel.

Obadiah yageze mu Rwanda mu 2024 mu mikino ya BAL, ahita akundwa n’abafana kubera uburyo atsinda amanota y’ingenzi mu minota ya nyuma, bikamuhesha izina “Mutabazi”.

Ubu birakekwa ko ashobora kwifashishwa mu ikipe y’igihugu izakina Igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola muri Kanama 2025.

Ubu Obadiah afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye bashobora gufasha u Rwanda kuzamura urwego rwa Basketball ku mugabane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *