4O6A0502

Umunyarwanda ufite ubumuga bw’ingingo, yitabiriye KPM 2025 (Amafoto)

Rugerinyange Athanas, ukomoka mu Karere ka Muhanga ariko utuye mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu bitabiriye Kigali International Peace Marathon 2025. Rugerinyange afite ubumuga bw’ingingo, aho yacitse ukuguru, ariko ibyo ntibyabaye imbogamizi ngo amwime amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2025, ni bwo habaye Kigali International Peace Marathon, ku nshuro yayo ya 20 kuva yatangira mu 2005. Iri rushanwa ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Mukazayire Nelly, kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro Rugerinyange Athanas yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusoza irushanwa, yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku ruhare yagize mu gutangiza no guteza imbere iri rushanwa.

Yagize ati: “Iri rushanwa rituma duhura n’abantu benshi baturutse imihanda itandukanye, bikoroshya ubuzima kandi bigatuma habaho ubusabane. Natangiye nkina ibirometero 21 ariko ngenda ngabanya kubera ko byasabaga imbaraga nyinshi. Kigali Peace Marathon uko iminsi igenda irushaho gutera imbere, kandi natwe bidushimisha kubona hari abanyamahanga baza kurigiramo ndetse bakanasura u Rwanda. Icyo nabwira abafite ubumuga bw’ingingo, ni uko bakwiriye kureka kwitinya kuko iri rushanwa ni iry’abose.”

Rugerinyange wari witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 12, yashimye intera Kigali Peace Marathon imaze kugeraho mu guha urubuga abantu bose, harimo n’abafite ubumuga.

Mu byiciro byatangiwemo ibihembo muri Kigali Peace Marathon 2025, Umunya-Kenya Laban Kipngetich Korir yegukanye umwanya wa mbere muri Full Marathon y’abagabo, akoresheje amasaha 2, iminota 18 n’amasegonda 26. Yakurikiwe na Langat Kipkirui, na Tadese Mamo Temechachu wo muri Ethiopia wabaye uwa gatatu.

Umunyarwanda Nizeyimana Alexis ukinira ikipe ya Nyaruguru AC, yabaye uwa gatanu. Abakinnyi b’Abanyarwanda Hitimana Noël na Ntirenganya Fidèle ntibitabiriye kubera uburwayi.

Mu bagore, Teresiah Omosa wo muri Kenya yegukanye umudali wa Zahabu muri Full Marathon, akoresheje amasaha 2, iminota 37 n’amasegonda 12.

Niyonkuru Florence, Umunyarwandakazi, yegukanye umudali wa Zahabu muri Half Marathon y’Abagore, akoresheje isaha 1, iminota 13 n’amasegonda 57 ku ntera ya kirometero 21,9.

Muri Half Marathon y’abagabo, umwanya wa mbere wegukanywe na Njoroge Derrick Chege wo muri Kenya, wakoresheje isaha 1, iminota 5 n’amasegonda 23.

Kigali International Peace Marathon ikomeje kuba urubuga ruhuza abakinnyi mpuzamahanga, abanyarwanda ndetse n’abantu bafite ubumuga, bose bagafatanya mu kwimakaza amahoro n’ubusabane binyuze muri siporo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *