Umusore w’imyaka 17 ukomoka muri Autriche ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukekwaho gutera inda umwarimukazi we w’imyaka 29, hanyuma akamushyiraho igitutu ngo akuramo iyo nda.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uyu musore yari umunyeshuri w’uyu mwarimukazi mu myaka yashize, ariko nyuma baje kugira umubano wihariye. Nyuma yo kumutera inda, uyu musore yatangiye kumuhatira kuyikuramo, ibintu byabaye intangiriro y’ibindi bikorwa bikomeye byaje gukurikiraho.
Bivugwa ko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina na mwarimukazi we, uyu musore yafashe amashusho y’ibi bikorwa maze akayakoresha nk’igikoresho cyo kumutera ubwoba. Ibi byaje gutuma, hamwe n’abandi basore bo mu itsinda rye, batangira kumwaka amafaranga no kumuhatira kubagurira ibiyobyabwenge.
Uyu mwarimukazi ngo yatinye kuvuga ibyamubayeho kubera isoni n’ubwoba bwo gutakaza akazi ke ariko nyuma y’umwaka yaje kugira ubutwari bwo gutanga ikirego.
Iperereza ryagaragaje ko uyu musore ari umwe mu itsinda ry’abasore barindwi bafite hagati y’imyaka 14 na 17, bakekwaho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu, gukoresha iterabwoba no gutwika inzu y’uyu mwarimukazi. Muri bo, batanu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu gihugu, aho bamwe basaba ibihano bikomeye ku basore bakoze ibi byaha, mu gihe abandi banenga uburyo umujyi wa Vienne wugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.


