Umupasiteri yasezeranye n’umugore wa Cyenda ngo atera ikirenge mu cya Yesu

Pasiteri Kasambakana wo mu itorero ‘Eglise Primitive’ riherereye mu gace ka Kabinda, Komini Lingwala, mu Mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasezeranye n’umugore wa Cyenda.

Benshi mu bayoboke be bakunze kumwita Pasiteri Pierre Kas akaba yasezeranye ku nshuro ya Cyenda. Iri torero rye ryemera ubuharike, gusa na none rikemera ko umugabo agomba kurongora umukobwa amaze kumukwa inkwano ibarwa mu madolari 100 ya Amerika iyo yari isugi, yaba yaratakaje ubusugi agakobwa amadolari 50.

Muri iri torero bavuga ko n’imana iharika ndetse n’umwana wayo Yesu kirisito ngo yari afite abagore benshi, ibi ngo bikaba biboneka muri bibiliya.

Nk’uko ikinyamakuru voiceofcongo kibitangaza, Pasiteri Pierre n’itorero rye bemeza ko guharika atari icyaha. yagize ati “Igihugu cyacu gihana uhaye intebe uburaya ariko ntabwo gihana ubuharike”.

Abagore b’uyu mupasiteri ngo baba mu nzu imwe,buri mugore akagira icyumba cye. Buri munsi Pasiteri akaba ariwe wihitiramo icyumba ari buraremo bitewe n’umugore yumva ashaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *