Umupfumu wo muri Mali yatawe muri yombi nyuma yo gushuka abakunzi b’umupira w’amaguru abizeza ko ikipe y’igihugu ya Mali izatwara Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) kizabera muri Maroc.
Uyu mugabo yakusanyije amafaranga arenga miliyoni 47 Frw avuye ku bafana, abizeza ko Mali izatwara AFCON.
Uyu mupfumu uzwi ku izina rya Karamogo Sinayogo, yafatiwe mu murwa mukuru Bamako nyuma y’uko Mali isezerewe mu marushanwa, itsinzwe na Senegal igitego 1-0 muri ¼ cy’irangiza. Nyuma y’iri tsindwa, imbaga y’abaturage yararakaye igota urugo rwe, bituma polisi itabara imuta muri yombi.
Polisi yatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo gushuka abantu, kuko “gutekinika imyemerere y’abantu ubizeza ibitangaza bidafite ishingiro bihanwa n’amategeko muri Mali.”
Mu kibuga, Mali ntiyigeze itsinda umukino n’umwe mu minota 90 muri AFCON 2025. Yageze muri ¼ cy’irangiza ariko ihita isezererwa.
Umutoza Tom Saintfiet yavuze ko yishimira uko abakinnyi be bitwaye nubwo batabonye igikombe, ashimangira ko bazasesengura amakosa bagakosora mu marushanwa azakurikiraho.


