Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yatangaje amakuru ateye inkeke ajyanye n’imyitwarire y’umukinnyi Aruna Madjaliwa uvugwaho kwanga gukina umukino wa Musanze FC kubera inama yahawe n’umupfumu.
Twagirayezu yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa “Dream Unity Fan Club.”
Yavuze ko Madjaliwa yari ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwitabira uwo mukino, ariko asaba kudakina avuga ko yaburiwe n’umupfumu we ko ashobora kuvunika.
Yagize ati: “Twagiye gukina mu Ruhengeri ari ku rutonde rw’abakinnyi. Mbere y’iminota 20 ngo umukino dutangire aravuga ngo nta bwo ajya mu kibuga ngo agiyemo yavunika, ngo ni ko umupfumu we yamubwiye.”
Kuva yagera muri Rayon Sports avuye i Burundi, Aruna Madjaliwa yakunze kuvugwaho ibibazo bitandukanye, birimo kwinubira imishahara atarishyurwa no gushinja ikipe kwanga kumuvuza igihe yari yaravunitse.
Ibi byatumye afata icyemezo cyo guhagarika akazi bikomeza kuzamura umwuka mubi hagati ye n’ikipe.
Nyuma y’umukino wa Musanze FC, Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Charles Bbaale, ariko byatumye ubuyobozi bw’ikipe bufata icyemezo cyo gusezerera Madjaliwa, nk’uko Perezida Twagirayezu Thadée yabitangaje.
Ati: “Rayon Sports ifata Madjaliwa nk’aho yamaze gutandukana na we kubera imyitwarire mibi. Ikipe igomba kugendera ku murongo kandi buri mukinnyi agomba gukurikiza amategeko n’amahame y’ikipe.”
Madjaliwa yari yitezweho kongera imbaraga mu kibuga hagati, aho yafashaga ba myugariro. Gusa imyitwarire ye yatumye benshi mu bafana n’ubuyobozi batishimira uburyo yitwara.
Ibyemezo bye byo kwanga gukina kubera impamvu zishingiye ku mupfumu byakomeje guteza urunturuntu ndetse bikomeza kugabanya icyizere ikipe yamugiriraga.
Rayon Sports iri mu bihe byiza muri shampiyona ndetse nubwo habayeho ibibazo na bamwe mu bakinnyi nka Madjaliwa, ikipe irimo kwiyubaka mu buryo burambye.
Abafana bayo bishimira intsinzi ku makipe nka Musanze FC, kandi ubuyobozi bwiyemeje gukorana n’abakinnyi bubahiriza amahame yo gukorera hamwe.
Umukinnyi Aruna Madjaliwa ntiyahise agira icyo atangaza ku magambo y’umuyobozi wa Rayon Sports, ariko biragaragara ko umubano we n’iyi kipe wageze ku musozo.


