93fb147344b9a96723d929861b0992814ccaf973

Umupolisi afunzwe azira kwiba ihene eshanu

Umupolisi wakoreraga mu mujyi wa Rundu muri Namibia yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa Gatanu akekwaho kwiba ihene eshanu mu gace ka Tumweneni, mu Ntara ya Kavango East Region.

Amakuru yatangajwe na radiyo Eagle FM avuga ko uwo mupolisi akekwaho kubaga izo hene akazipakira mu modoka. Ageze kuri bariyeri ya polisi ya Masivi, yasabwe guhagarara ariko ntiyabikora, bituma hakurikiraho kumwirukaho n’abagenzi be.

Biravugwa ko nyuma yaje guta imodoka mu bihuru agahunga n’amaguru. Polisi yasanzemo amaraso imbere mu modoka.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Action Democratic Movement (ADM), Moses Nyundu, yatangaje ko biteye impungenge kubona bamwe mu bapolisi bato bakomeje kugaragara mu byaha. Yagaragaje ko ibi bishobora guterwa n’imishahara mito, anaburira ko nibidakemurwa bishobora gutuma hafatwa n’abandi benshi.

Nyundu yanagarutse ku ifatwa riherutse ry’abapolisi babiri bo muri Rundu bakekwagaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu buroko, aho bivugwa ko bamwe mu bafungwa babahaga amafaranga make kugira ngo babibinjirize.

Ibi bibazo biravugwa ko byateye impungenge abaturage, bamwe batangira kwibaza niba bakiri mu mutekano wo gutanga amakuru kuri polisi.

Nyir’izo hene yafunguye dosiye y’ubujura bw’amatungo kuri sitasiyo ya polisi ya Ndama, mu gihe iperereza rikomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *