Umupolisi wa Uganda narasa umunyabyaha, ategetswe kumuvura

Mu mabwiriza mashya agena imikoreshereze y’imbunda yashyizwe ahagaragara na Polisi ya Uganda tariki ya 23 Ukwakira 2020, havuga ko mu gihe bibaye ngombwa ko umupolisi wa Uganda arasa umunyabyaha ategetswe kumuha ubuvuzi bw’ibanze mu gihe haba hategerejwe imbangukiragutabara yo kumujyana kwa muganga.

Nk’uko yabisabwe na Perezida Museveni mu mpera z’ukwezi gushize, Umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda, IGP John Martins Okoth Ochola yashyize ahagaragara amabwiriza agena uburyo abapolisi ba Uganda bagomba gukoresha imbunda mu kazi.

Perezida Museveni yavuze ko abapolisi ba Uganda bakeneye kongera guhugurwa ku mikoreshereze y’imbunda, nyuma y’iraswa ry’abaturage rwabaye ubwo muri Uganda hategurwaga matora y’ibanze y’abagize nteko ishingamategeko.

Mu mabwiriza mashya y’imikoreshereze y’imbunda mu gipolisi cya Uganda, avuga ko mu gihe umunyabyaha ateye amahane cyangwa agerageje gutoroka, cyangwa kwambura umupolisi imbunda, ari bwo umupolisi yemerewe kumurasa ahadatuma apfa. Mu gihe amaze kumurasa, umupolisi ategetswe kumuha ubufasha bw’ibanze ubundi agahamagara ibitaro cyangwa umuganga wa Polisi.

IGP Ochola yihanangirije abapolisi bari bamaze iminsi bapfa kurasa uko biboneye abaturage ko igihe umuturage atagerageje kimwe mu bikorwa bigaragazwa n’amabwiriza atagomba kuraswa.

Mu bindi amabwiriza mashya agarukaho, harimo ko igihe mu gihe umupolisi ahosha imyigarambyo cyangwa imvururu zibereye ahari abantu benshi akoresha imyuka iryana mu maso cyangwa amasasu y’ibikinisho mu guhosha izo mvururu.

Aya mabwiriza mashya agomba kubahirizwa guhera umunsi asohokeyeho, bivuze ko guhera uyu munsi atangira gushyirwa mu bikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *