Abahanzi b’abaririmbyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, bamaze igihe gito berekanye ko bakundana, bamaze gusinyana amasezerano yemewe n’amategeko y’ugushyingiranwa.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025. Ni imwe mu ntambwe ibanziriza ubukwe bwabo buteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Ndasingwa yari aherutse kwambika impeta Sharon tariki ya 25 Kamena 2025, nyuma gato y’uko bafata irembo ku wa 22 Kamena, ari nabwo benshi batangiye kumenya inkuru y’urukundo rwabo rwari rutarigeze rugaragara mu ruhame, nubwo bari bamaze igihe kingana n’umwaka bakundana.
Ku itariki ya 29 Kamena 2025 nibwo bombi berekanwe mu rusengero rwa Newlife Bible Church i Kicukiro, ari n’urwo Ndasingwa asanzwe asengeramo.
Aba bombi bamaze imyaka myinshi baziranye kuko bahuriye bwa mbere mu 2015, ariko urukundo rwabo rutangira mu buryo bweruye mu 2024.



