Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gogo, yitabye Imana.
Gogo wari ufite imyaka 36 y’amavuko yaguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa mbere yo kuvamo umwuka yari yabanje kugira ikibazo cyatumye yitura hasi agatakaza ubwenge.
Gogo yakundaga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Imwe mu ndirimbo ye yamamaye cyane ni iyitwa ‘Blood of Jesus’, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka yasubiwemo na David Scott wamamaye mu muziki wa Afurika y’Epfo.
Izindi ndirimbo Gogo afite zirimo: Uwo mwana, Uwiteka, n’izindi yaherukaga kuvuga ko arimo gukora ariko atarashyira ahagaragara.


