Umuramyi Sinach yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba

Ikirego nomero FHC / L / CS / 402/2024 cyagejejwe mu Rukiko rwa Leta i Lagos, cyiregwamo Osinachi Kalu Okoro Egbu, uzwi nka Sinach, umwe mu bahanzi b’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yarezwe na Michael Oluwole, umuhanzi akaba n’utunganya imiziki (Producer) umushinja kumwiba indirimbo “Way Maker”, yakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Oluwole, uzwi nka Maye, avuga ko ari we wanditse iyo ndirimbo Way Maker” iri mu ndirimbo zihimbaza Imana, agashinja Sinach ku kuyikoresha nta burenganzira abifitiye. Nk’uko biri mu kirego gishya cyo mu rukiko, Maye asaba ko Sinach yamuha indishyi ya miliyari 5 z’amafaranga ya Nigeria.

Indirimbo “Way Maker” ni kimwe mu bihangano bikunzwe cyane, ikaba yarashyizwe hanze ku itariki ya 28 Gashyantare 2017. Iyi ndirimbo ni imwe mu bihangano by’icyamamare byakunzwe cyane ku isi ndetse hakaba hari abakunzi b’iyi ndirimbo bagera kuri miliyoni 26 ku rubuga rwa YouTube. Uru rubanza rwari gucibwa mu kwezi kwa 11, rurasubikwa, rwimurirwa ku itariki 29 na 30 Mutarama 2025.

Nubwo ibi bikorwa bibarwa mu kirego cy’uburenganzira, Sinach arabihakana ibyo kuba yaragize uruhare mu kwiba indirimbo. Ni umuramyi uzwi ku ndirimbo nyinshi zirimo “I Know Who I Am,” “Great are You Lord,” “Sing Hallelujah,” “He Did It Again” n’izindi, kandi akomeza guhamya ko afite uburenganzira ku bihangano bye.

Sinach, izina ry’icyubahiro ryamenyekanye mu ndirimbo ziramya n’ubuhimbaza Imana, yavukiye muri Nigeria, aho yatangiye gukora mu mwaka wa 2008. Yatangiye kwandika indirimbo ndetse na byinshi mu bihangano bye byamenyekanye cyane, birimo indirimbo yitwa “Way Maker”. Iyi ndirimbo imaze gukora amateka akomeye ku isi, ikaba yarabaye ikimenyabose, haba muri Nigeria ndetse no ku isi yose.

Indirimbo “Way Maker” ikunze kwifashishwa mu bihe bikomeye, yinjiza abantu mu mwuka wo gusenga no kubaho mu kwizera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *