fireman

Umuraperi Fireman yavuye mu kigo ngororamuco

Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya Firema, yamaze gusubira mu rugo nyuma y’amezi abiri yivuriza mu kigo ngororamuco giherereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Fireman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bakora umuziki mu Rwanda aho yagiye muri iki kigo ku bushake bwe mu mpera za Mutarama 2025.

Uyu muraperi yafashe iki cyemezo cyo kujya kwiyitaho no kwitekerezaho kugira ngo azagaruke afite imbaraga nshya mu muziki no mu buzima busanzwe.

Amakuru yo gutaha kwe yemejwe na mugenzi we Jay C, umuraperi wabanye na Fireman kuva bakiri abana wahamije ko yatashye ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025.

Mbere yo kujya mu kigo cy’i Huye, Fireman yari aherutse kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), ahari hateraniye ibihumbi by’abafana b’iyi njyana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *