Umuraperi Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma nyuma yo gukora amashusho y’indirimb atwika Bibiliya yasobanuye impamvu nyamukuru yabimuteye, anasaba imbabazi ku bahungabanjwe n’iki gikorwa yakoze.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio Muchoma yavuze ko ajya gukora indirimbo ‘Nikibazo” atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiliya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n’ibindi.
Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n’uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w’uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.
Mu mashusho y’indirimbo “Nikibazo” Mucoma agaragara yihagarika kuri Bibiriya, ayica impapuro yarangiza akayihamba.Ibi bikorwa byahise binengwa n’abantu batandukanye biganjemo abanyamadini nka Pasiteri Antoine Rutayisire.
Muchoma yasabye imabazi abakunzi be anabasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki amazemo igihe kitari gito.
Indirimbo Nikibazo by Muchoma


