Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatangaje ko bigeze kumuroga ariko arabiceceka bimenywa n’abari bamuri hafi gusa.
Kumenyekana kw’aya makuru byatunguranye kuko usanga akenshi bimenyerewe ko iyo hagize ikintu runaka kiba ku byamamare runaka, usanga bihita bikwirakwira hose, byaba kumaradiyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aya makuru Riderman yayashyize hanze, mu mpera zicyumweru gishize aganira na MIE empire, agaruka ku kuntu ibyamamare bikunda guhura n’imitego y’abiyita inshuti zabo ariko bamwe bakayisimbuka abandi ikabafata nkuko byagiye bimugendekera ubwo bayimutegaga.
Yagize ati”Njye bigeze kundoga bro,bien ndataha ngera mu rugo nduka amaraso, ewana ibintu bimera nabi cyane.”
Abajijijwe niba yaramenye uwamuroze avuga ko atamumenye, ariko nyuma aza guhishura undi wabigerageje ntibyamuhira.
Ati”Hari ahantu twari turi , haza umuntu nanone arabigerageza,ku bw’amahirwe nzamuye ikirahure like…(Abyerekana kwakundi abantu baba barimo gusangira bagakomanya ibirahure bagahita banywa), Nzamuye gutya ikirahure nza gusanga harimo aka bolo kwa Jeux ndakabona.Umutipe wari waje mushyashya niwe wari wagashyizemo.”
Icyo gihe ngo Riderman ntiyahise anywa ahubwo yarateretse ahita ahamagara abasore b’ibigango barindaga aho bari bari kunywera, baraza baramufata bamujyana hanze bamusatse basanga afite ibindi bamubajije avuga ko ngo ari akabuye yakuye mu kivu kongera amahirwe.
Bamusabye kubinywa arabyanga bahita bamutwara kuri polisi ngo akurikiranwe.
Ati”Twamujyanye hanze tumusaba kubinywa arabyanga niko kumubaza nti”Aya mashaba ushaka kumpa ntacyo mpfana nawe kuki utayahaye bene wanyu kuki utayiha woe? kuki washatse kuyampa.Twahise tumujyana kuri polisi baramufata baramufunga.
Avuga iyo mitego yamubayeho ubugira kabiri mu gihe kitarenze imyaka ibiri.Icyari kibabaje cyane ngo n’uko nta mugore yari anafite cyangwa abana byumvikane ko ngo yari kuba akenyutse iyo aza gupfa nkuko abo bagizi ba nabi babyifuzaga.
Ibyo byaramushegeshe atangira gutekereza ko hari abantu baba bazengurutse umuntu ariko atari beza.Agira inama abahanzi b’iki gihe kwitonda bakareba niba inzira ziharuye koko ngo batarebye neza babura ubuzima.
Yongeyeho ko ibintu by’ubugizi bwa nabi bishobora kugabanya ikizere wari ufitiye abantu, ndetse umuntu akaba yagira agahinda gakabije cyo kimwe no kwanga kugenda wikanga ko wagirirwa nabi nkuko byamubayeho.
Umuraperi Riderman yatwaye irushwanwa rya Primus Guma Guma Superstar ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, kuri ubu afite indirimbo zakunzwe zirimo nka “Kadage, umwana w’imuhanda ,Rutenderi n’izindi”.



