Umuhanzi w’Uburusiya witwa yafunzwe azira kugaragara imbere y’abari bitabiriye igitaramo nta kindi yambaye uretse isogisi ku gitsina cye.Ni ibirori byari byabereye i Moscou.
Uyu muraperi witwa Maxim Tesli, yafashwe amashusho arimo yambika igitsina cye isogisi yereka abafana.Hari ibinyamakuru byanditse ko yarimo yamamaza ubutinganyi.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko uyu muraperi yakatiwe iminsi 15 y’iminsi yongerewe ku indi minsi 10, kandi ko yahawe urupapuro rumuhamagarira kwitaba ku biro bya gisirikare.Ni mu gihe igihugu cy’Uburusiya kiri mu ntambara ikomeye na Ukraine, ari nayo ifatwa nk’inkomoko yo guta muri yombi.
Uyu muhanzi yagaragaje ubwambure bwe birakaza ubuyobozi, niko gutegeka ko bamuta muri yombi ariko arakwepa aburirwa irengero.
Mu kwezi gushize,undi muhanzi wo muri iki gihugu ‘Nikolai Vasilyev’, umuraperi uzwi ku izina rya Vacio, yafunzwe iminsi 15 kandi acibwa amande y’amafaranga 200.000 ($ 2,182) kubera kugaragaza igitsina cye yacyambitse isogisi.