Tariki ya 29 Gicurasi 2019, hagaragaye umurinzi udasanzwe wa Perezida wa Malawi, Peter Mutharika. Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yari agiye kurahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mugi wa Blantyre ufatwa nk’uwa kabiri ukomeye.
Icyo gihe Ibiro Ntaramakuru nka AFP ndetse n’ibitangazamakuru nka The Sun biti: “Umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi!”
Uyu murinzi tutabashije kumenya amazina ye, yari ahagaze hejuru y’imodoka ya Mutharika, yambaye ingofero ikozwe mu cyuma, yambaye amadarubindi abiri, afite imbunda mu ntoki, yambaye amatoroshi, imyenda ya gisirikare, ku ntugu hari udukoresho tuzirinda dusa n’uduteyeho utwuma tujomba (utwo tukaba twari no ku ngofero), ikindi kandi yambaye akarindamasasu kazwi nka ‘Bulletproof’ mu Cyongereza.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, ni umusore w’ibigango ufite akaboko kanini cyane, kari hafi yo guca ishati yambaye. Abumbye umunwa nk’utajya aseka. Ibindi ni muri aya mafoto:






