Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yemeje Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko No.03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.
Muri iri tegeko ryemejwe n’Abadepite hakubiyemo ingingo zitandukanye zitari ziri mu risanzwe, kuko ubusanzwe umuntu yemererwaga gutangira kwivuza ari uko umuryango we wamaze kwishura umusanzu wose w’ubwisungane mu kwivuza.
Itegeko rishya ryo riteganya ko umuryango uzajya uba wamaze kwishyura 50% by’umusanzu usabwa kwishyura, uzajya uba wemerewe gutangira kuvurwa nta yandi mananiza mugihe urimo ushakisha ayandi mafaranga asigaye.
Iyi ngingo ivuga mu gihe umuryango umaze kwishyura 50% by’umusanzu wose usabwa uzajya utangira kwivuza mu gihe kingana n’amezi atandatu. Ni ukuvuga guhera ku itariki 01/07 kugeza kuri 31/12, waba utari warangiza kwishyura umusanzu wose uzajya wamburwa serivisi zo kwivuza wahabwaga ndetse ku ngano y’amafaranga hakajyaho inyongera y’ubukererwe.
Ku kijyanye n’ubukererwe nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yabisobanuriye Abadepite, iri tegeko riteganya ko mu gihe umuryango urengeje itariki 31/12 utari wishyura amafaranga yose, kuri buri wese mu bagize umuryango hazajya hiyongeraho amafaranga y’amande y’ubukererwe. Amafaranga y’inyongera ku batinze kwishyura azagenwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kandi yasobanuye ko iri tegeko rizakemura ibibazo abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahuraga na byo, birimo kudahabwa imiti yose ku bitaro bagasabwa kujya kuyiguria kandi ihenze kimwe no kuba uwishyuye ubwisungane yategerezaga iminsi 30 ngo abe yatangira kwivuza.
Inteko y’Abadepite yemeje ko nyuma yo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, hasigaye kuwugeza muri Komisiyo nayo ikawuzuzuma.


