Kuri uyu 10 Kamena 2023 ni bwo habaye umuhango wo gusezera Mutezintare Gisimba Damas wapfuye ku wa 4 Kamena 2023 azize uburwayi.
Reba videwo y’umuhango wose
Gisimba Damas azwiho kuba yaratabaye Abatutsi barenga 400 muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yifashishije ikigo yashinze cyitaga ku mpfubyi cyitwa Gisimba Memorial Centre giherereye mu murenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge.
Mu mwaka w’2019 yashimiwe nk’umurinzi w’igihango kubera ubutwari bwamuranze ubwo yatabaraga abatutsi mu 1994.
Umuvandimwe wa Damas, Jean Francois Gisimba yatanze ubuhamya, anashimira abayobozi bakuru mu gihugu kuba yarababaye hafi mu burwayi bw’uyu Murinzi w’Igihango. Ati: “Ndashaka gushimira abantu bose baherekeje Damas mu burwayi bwe, mpereye ku bayobozi b’igihugu. Ndabizi ko abayobozi b’igihugu babaye hafi ya Damas. Bakoze ibishoboka kugira ngo avurwe bishoboka, ndetse n’ubu bari batekereza uburyo bakomeza kumufasha.”
Umwana wa Gisimba na we ati: “Ndashimira kandi mbikuye ku mutima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, we wafashe iya mbere mu gushima ibikorwa by’umubyeyi wacu, akamuha ishimwe ry’ibikorwa by’ubutwari. Sinabura gushimira Nyakubahwa Jeannette Kagame ku buryo adahwema kwita ku bikorwa by’abatishoboye, cyane cyane abana, ibyo yabigaragarije umubyeyi wacu kenshi muri gahunda zitandukanye za Unity Club.”
Umugore wa Damas yavuze ko mu buzima bwe bwa nyuma yagaragazaga kugira intege agaragaza imishinga bari bafite muri uku kwezi harimo abana bazashyingira n’abantu bazasura.
Ku munsi yapfiriyeho, umugore we avuga ko mu gitondo cyawo atari azi ko ubuzima bwe buri burangire: “Twabyutse mu gitondo, turasenga bisanzwe, arabyuka, mutegurira icyo kunywa mu gitondo ariko nsohotse gato, ngarutse nsanga intege ziracitse mbona ntabwo bimeze uko byari bimeze, mpamagara abana ngo turebe ukuntu twagera kwa muganga” akomeza avuga ko bagezeyo umutima wahagaze.
Uwacu Julienne wari uhagarariye umuryango Unity Club Intwararumuri uyoborwa na Jeannette Kagame, yihanganishije umuryango wa Damas, anasezeranya ko uyu muryango uharanira ubumwe uzahora uzirikana ibikorwa by’ubutwari byaranze Damas.


Yanditswe na Niyobuhungiro David


