Umuryango wa Rwigara watsinze umujyi wa Kigali mu rukiko rukuru

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryango wa Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye watsinze umujyi wa Kigali, rutegeka ko uyu muryango uhabwa amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 433 n’igihembo cya avoka cya miliyoni imwe.

Uyu mwanzuro ni wo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarafashe, ariko umujyi wa Kigali n’umuryango wa Rwigara bikawujuririra mu rukiko Rukuru.

Umuryango wa Rwigara mu bujurire wasabaga ko umujyi wa Kigali uwishyura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 900 angana n’agaciro k’umutungo wabo w’ubutaka.

Ni mu gihe umujyi wa Kigali wo wajuriraga usobanura ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarenze imbibi z’ikiburanwa.

Gusa n’ubwo umuryango wa Rwigara watsinze uru rubanza, Adeline Rwigara uwuhagariye yatangarije VOA dukesha aya makuru ko atishimye.

Adeline yasobanuye ko umuryango we umaze igihe kirekire uburana umutungo wawo wafatiriwe n’umujyi wa Kigali kuko urubanza rwatangiye mu 2012, ariko urukiko rukuru rukaba rutawugeneye amafaranga yose wifuza.

Yababajwe kandi n’igihembo cya avoka urukiko rukuru rwagennye kuko ngo ntigihwanye n’icyo bahaye abanyamategeko muri iyi myaka yose bamaze mu rubanza.

Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Umuryango-wa-Rwigara-mu-rundi-rubanza

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *