Muri Raporo Umuryango w’abibumbye washyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, igaragaza ko gukurwaho kw’ingengo y’imari y’inkunga biri gushyira mu kaga intambwe zatewe mu myaka myinshi ishize mu kugabanya umubare w’abagore bapfa mu gihe cyo gutwita no kubyara, kandi ngo ibi bishobora gutuma hongera kuzamuka imfu z’abagore batwite n’abapfa babyara mu minsi iri imbere, nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko iyi raporo igaragaza ko ku isi hose, hagaragaye kugabanuka kungana na 40% by’imfu z’abagore batwite hagati ya 2000 na 2023, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ikavuga ko, ahanini byaturutse ku kugera ku serivisi z’ubuzima z’ibanze kw’abazihawe.
Icyakora mu itangazo ryashyizwe hanze ryasohokanye n’iyi raporo, OMS ivuga ko uku gusubira inyuma guturuka cyane ku ihagarikwa ry’inkunga mpuzamahanga n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no guhagarika inkunga yatangwaga n’Ishami ry’Amerika rishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ku mishinga myinshi mu bihugu bitandukanye ku isi nkuko Dr. Bruce Aylward, umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Ubwisungane mu Buzima muri OMS yabitangaje.
Dr. Bruce Aylward yagize ati “Kimwe mu by’ingenzi dukwiye kumenya ni uko guhagarika inkunga bidasubiza gusa inyuma iterambere twagezeho, ahubwo bishobora no gutuma dusubira inyuma hamwe twatangiriye”.
Aylward yongeyeho ko guhagarara kw’inkunga byagize “ingaruka zisa n’iz’icyorezo” ku nzego z’ubuzima ku isi hose kandi bishobora kugira “ingaruka zifatika kandi zikomeye” ku buryo burambye.
OMS yatangaje ko kuva USAID yahagaritse inkunga yageneraga Leta zimwe z’ibihugu mu guteza imbere ubuzima byatumye izo Leta nazo zigabanya ingengo z’imari zazo. Ibi ngo bimaze gusubiza inyuma serivisi z’ingenzi mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore batwite, abana bavuka n’abana bato mu bihugu byinshi. Ibihugu byinshi byafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iryo gabanuka ry’inkunga ku buzima kuburyo byagize ingaruka zikomeye ku buzizma harimo kugabanya umubare w’abakozi, gufunga ibigo n’amavuriro no guhungabanya imikoranire y’ibicuruzwa nk’imiti yo kuvura kuva kw’abagore no gukumira umuvuduko w’amaraso ukabije (pre-eclampsia).
Icyakora Guverinoma y’u Rwanda yo yamaze gutangaza ko nta nkunga z’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID zacaga mu ngengo y’imari ya Leta ku buryo bizahungabanya ibikorwa byari byarateganyijwe. Ku wa 5 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Badepite ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025 yashimangiye ko mu gihe hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yaba igizweho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika iyo nkunga, izashyirwa muri gahunda za Leta mu gihe kiri imbere.
Guhagarika inkunga kandi mu bindi bice by’ubuzima nk’ubuvuzi bwa malariya na SIDA nabyo ngo bizagira ingaruka zikomeye ku bagore. Gusa na mbere yuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihagarika iki gice kinini cy’inkunga ku buzima, hari ibihugu byari byaratangiye gusubira inyuma, kandi intambwe yari yaragezweho yaragabanyutse ku isi hose kuva mu mwaka wa 2016, nk’uko raporo ibivuga.
Raporo ivuga kandi ko nubwo hari Intambwe yari yataewe muri 2023, umugore yari akiri gupfa buri minota ibiri hafi, bingana n’abagera ku 260,000 muri uwo mwaka, azize ibibazo byari byinshi byashoboraga kwirindwa no kuvurwa.
Imfu z’abagore zari zikomeye cyane mu bihugu byahuye n’intambara cyangwa ibyago by’ibiza, nubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwayo ari kimwe mu bihugu bine byonyine byagize izamuka rikomeye mu gipimo cy’imfu z’abagore batwite kuva mu 2000, hamwe na Venezuela, Repubulika ya Dominikani na Jamaïque.
Iyi raporo kandi ishyira icyorezo cya COVID-19 ku isonga mu kugira ingaruka nyinshi ku bagore aho mu mwaka wa 2021 abagore barenga 40,000 bapfuye babyara, bityo umubare w’imfu zose muri uwo mwaka ukagera ku 322,000.
Iteka rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryo guhagarika imfashanyo z’amahanga mu gihe cy’iminsi 90, ryateye ikibazo gikomeye mu bikorwa by’ubutabazi, bikaba byarashyize mu kaga miliyoni nyinshi z’abantu ku isi. Iri teka rya Perezida Trump ryashyizwe mu bikorwa ku itariki ya 20 Mutarama 2025, ryagize ingaruka ku bikorwa by’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID aho cyahagaritse z’ibikorwa by’ubutabazi mu bihugu bya Afurika, Gaza na Ukraine.


