Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko yafatiwe mu gace ka Arua, muri Uganda akaba ashinjwa gutera ibuye imodoka yari itwaye Perezida Museveni, riyimena ikirahuri.
Polisi yatumyeho uyu musazwa witwa Omar Risasi Amabua ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kugira ngo akorerwe dosiye kuri iki kibazo cyabayeho mu mezi 10 ashize.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymonitor, ngo umuyobozi wa Polisi, M. Christopher Barugahare yatangaje ko uyu musaza yajyanwe gufungirwa muri gereza y’i Gulu, kubera ibyo yakoze, akaba ashinjwa ubugambanyi.
Yagize ati « Twaramufashe(Amabua) kuko mu mwaka ushize yamennye ikirahuri cy’imodoka ya Perezida ».
Iki kinyamakuru gitangaza ko iri ryiswe ibara ryabaye ku wa 13 Kanama 2018, ubwo habaga ukwiyamamaza ku uzahagararira Arua mu Nteko Nshingamategeko.
Kuri uyu munsi, ubwo habaga imvururu ngo ari nabwo uyu musaza yateraga ibuye ku modoka yari irimo Perezida, ni nabwo Depite Bobi Wine yafashwe agakorerwa iyicarubozo by’umwihariko n’umushoferi we akicwa.


