Umusaza w’imyaka 90 akurikiranweho gufata ku ngufu abuzukuru be

Igipolisi cya Dedza mu gihugu cya Malawi cyataye muri yombi umusaza w’imyaka 90 ushinjwa gusambanya abuzukuru be babiri b’imyaka 10 na 11.

Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Dedza, Sgt. Cassim Manda, avuga ko uyu musaza witwa Lester Dunken yasambanyije ku ngufu abuzukuru be babiri inshuro nyinshi muri aka karere.

Bivugwa ko ku itariki ya 18 Nzeri 2021, nyina w’aba bana yavuye mu rugo agasiga umukobwa we w’imyaka 10 arimo gukina n’abandi bana, yagaruka ntamubone bigatuma atangira kumushaka.

Icyo gihe umwana yari arimo arasambanywa na sekuru mu nzu ye nk’uko iyi nkuru dukesha Malawi24 ikomeza ivuga.

Ubwo umwana yumvaga nyina arimo kumuhamagara,ari hanze y’inzu ya sekuru, yasunitse umusaza ngo yitabe.

Nyina w’umwana yatunguwe no kumubona asohoka kwa sekuru afite umwenda w’imbere mu ntoki, amubajije umwana avuga ko se yamufashe ku ngufu.

Umwana kandi yahishuye ko sekuru yari asanzwe amusambanya kuva mu mwaka ushize kandi kenshi yamuhaga amafaranga 100 kugirango atavuga ko yamusambanyaga.

Uyu mubyeyi yahise yihutira kurega umusaza kuri polisi atabwa muri yombi, mu guhatwa ibibazo yemera ko yasambanyaga uyu mwana ndetse na mukuru we w’imyaka 11.

Biteganyijwe ko uyu musaza azashyikirizwa urukiko vuba ku cyaha cyo kwangiza abana gihanwa n’ingingo ya 138 y’itegeko rihana ibyaha, riteganya igihano cy’igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *