Umunyamakuru n’umusesenguzi w’Umurundi wabaga mu Rwanda nk’impunzi, Niyukuri Dieudonne wari uzwi ku izina rya Rabin, akaba yarakoranye n’ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, birimo nka Bwiza News, biravugwa ko yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Burundi.
Hari hashize iminsi atavugana na bagenzi be bo mu Rwanda, ariko mu gukomeza kubaririza biza kumenyekana ko yashimuswe kuri ubu ari ku butaka bw’u Burundi.
Umuyobozi wa Bwiza News, Mecky Kayiranga, ati: “ Rabin hashize iminsi tutavugana, nk’ibisanzwe twavuganaga ariko hari haciyemo nk’icyumweru tutavugana, rero nyuma naje kumva amakuru ko yashimuswe ndetse afungiwe mu Burundi…muri weekend nibwo namenye amakuru umuntu atangira kubaza abantu batandukanye, umwe akakubwira ngo Rabin arahari ni muzima twaravuganaga ejobundi, undi akakubwira ati Rabin nta kibazo afite, biza kurangira noneho twese….kugeza n’aho abantu bari mu Burayi bakubwira amakuru, harimo n’umuvandimwe we wampamagaye ejo ku Cyumweru ansobanurira uko byagenze, uko Rabin yisanze mu nzego z’iperereza ashimuswe bivuye ku bantu bamushukashutse bamugeza hafi y’izo nzego ziramutwara..”
Hari amakuru avuga ko hari umuntu wabanje kujya kuba iwe aturutse muri Zambia ajya kuba iwe mu Bugesera aho Rabin yari atuye, ndetse uyu ngo akaba ari we wagiye amushukashuka biza kurangira amugejeje mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Burundi.
Mu biganiro bitandukanye yagiye akorera kuri channel zitandukanye hano mu Rwanda, Rabin, yagiye agaragaza intenge zitandukanye z’ubutegetsi bwo mu Karere nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, noneho yagera ku Burundi, igihugu azi yavukiyemo akagaragaza cyane intenge z’ubutegetsi bwa CNDD-FDD agatanga n’ingero zifatika.
Biravugwa ko telephone ye abamushimuse bayirekeyeho kugirango babone uko baka amafaranga kuri whatsapp biba ngombwa ko abantu bari mu Burundi bayikurikirana kugirango bamenye agace iherereyemo, baza gutungurwa no gusanga telephone ye iri gukoresha iminara yo ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza mu Burundi (SNR) mu gace kitwa Rohero ya 1, nyuma yongera kuboneka iri gukoresha umunara wo mu Cibitoke.
Kasho ya SNR iherereye aho muri Rohero, bivugwa ko iyoborwa n’uwitwa Kingkong, ngo umuntu uyisohokamo ari muzima aba ari umurame kuko ibamo iyicarubozo riteye ubwoba.
Bivugwa ko whatsapp ushobora kuyikurikirana n’iyo nta simcard yaba irimo ukamenya antenne irimo gukoresha iyo ari yo, akaba ari yo mpamvu abantu bagerageje kuyikurikirana bakayibona muri ibyo bice byavuzwe, aho telephone ye bayisabiragaho amafaranga ngo arekurwe agera muri miliyoni 50 z’Amarundi.
Muri iyi minsi akaba yakundaga kugaruka cyane ku Ngabo z’u Burundi zoherejwe kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibintu bishobora kuba bitarishimiwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bikaba ngombwa ko bufata icyemezo simusiga cyo kumushimuta.


