Umushinjacyaha wa ICC yatangaje ko iherezo rya Putin rizaba nk’iry’Umunyarwanda

Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruzwi nka ICC, Karim Asad Khan, yatangaje ko iherezo rya Vladimir Putin uyobora u Burusiya rizaba nk’iry’abarimo Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Khan uri mu ruzinduko muri Kenya yabibwiye umunyamakuru wa televiziyo TV47 ubwo yasobanuraga iby’impapuro ICC yashyize hanze zisaba ko Putin yatabwa muri yombi.

Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko Putin yashyiriweho izi mpapuro kubera ibyaha by’intambara n’icyo kuvana mu buryo butemewe n’amategeko abana bo muri Ukraine abajyana mu Burusiya, kandi ngo hari ibimenyetso bikomeye kandi bihagije bibishimangira.

Yagize ati: “Ntabwo tuzana dosiye zidafite imbaraga. Igihe kirageze ngo twerekane ko ubutabera mpuzamahanga atari icyuka gishyushye cyangwa amasezerano y’ibinyoma. Ubu ni ahacu kugira ngo dukore akazi mu bihe byose kubera ko buri buzima bw’abantu bose burangana.”

Ku kuba Putin ari umuntu ufatwa nk’ukomeye, bitakoroha ko afatwa, Khan yatanze urugero rw’abari bakomeye banatinyitse bafashwe, bakagezwa mu butabera. Yahereye kuri Kambanda Jean wahamijwe ibyaha bya jenoside.

Khan yasubije ati: “Abantu bashobora gutekereza ko ubutabera ntacyo butanga ariko reba Kambanda Jean w’u Rwanda, yabaye Minisitiri w’intebe ariko yahamijwe ibyaha. Charles Taylor yatekerezaga ko kubera ko yari Perezida wa Liberia, atatabwa muri yombi ariko byarabaye. Slobodan Milosevic wa Serbia na Radovan Karadzic wa Bosnia na bo bagejejwe mu butabera.”

Kambanda yafatiwe i Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 1997. Urukiko mpuzamanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamya ko yakwirakwije intwaro zo kwica Abatutsi muri Butare na Gitarama.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *