Umushoferi watwaraga uwahoze ari Guverineri wa Kirinyanga muri Kenya, Anne Waiguru, ashinja uyu muyobozi kumwirukana ku kazi ko kumutwara amuziza gusurira mu modoka.
Ibi byahishuwe n’akanama k’abadepite 8 baherutse guterana biga ku mikorere ya Guverineri Waiguru, yaranzwe no gukoresha ububasha yahawe mu buryo budakwiye.
Umushoferi yavuze ko mbere y’uko yirukanwa, Guverineri Waiguru yinjiye mu modoka, amubwira ko harimo impumuro mbi, amushinja ‘kuyisubiramo’ maze ahita amwirukana. Uyu mushoferi mu kiganiro na Kenyan Post yagize ati: Ni byo. Narirukanwe nyuma y’aho Guverineri akenkekeye gusurira mu modoka.
Gusa Guverineri Waiguru we yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano byo kumwirukanisha. Ati: “Ni ibihimbano ndetse n’ibimenyetso byabo nta bushishozi burimo.”
Inteko yateranye tariki ya 23 Kamena 2020 yeguje Guverineri Waiguru nyuma y’aho 33 mu bari bayigize babyemeje.


