Muri Leta ya Michigani ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasakaye inkuru y’umwana w’imyaka 7, watabaye ubuzima bwa bagenzi be nyuma y’uma y’uko umushoferi wari ubatwaye ataye ubwenge Bus bari barimo igata umuhanda.
Uyu mwana witwa Dillon Reeves wiga mu ishuri rya “LOUISE E. Carter Middle School” ngo akimara kubona ko umushoferi ubatwaye agize isereri Bus igatangira kubyina muzunga, ngo yahise yiruka muri bisi(BUS) aturutse inyuma ku ntebe ya Gatanu, amwigizayo arangije Bus ayigarura neza mu muhanda.

Nta munyeshuri n’umwe wa gize ikibazo kuko ngo uyu mwana yayoboye Bus neza ndetse ngo mu mudoka nyinshi zari ziri mu mahanda nta nimwe yagonze cyangwa ngo ibagonge dore ko yahise anabwira bagenzi be ngo bahamagare ubufasha ariko n’ubundi yari yamaze gufata umuhanda neza.
CNN itangaza ko abanyeshuri bahise bimurirwa mu yindi bus ibatwara iwabo mu ngo, naho umushoferi w’umugore wari ubatwaye utatangajwe amazina ku bw’ubuzima bwite bwe, ngo yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya ngo yitabweho ndetse ngo ubuzima bwe bumeze neza kugeza ubu.
Umubyeyi wa Reeves witwa Ireta, yavuze ko atabona uko ashimira umuhungu we ngo kuko akimara kubona amashusho ubwo umushoferi yatakazaga ubwenge ngo umutima wahise usimbuka”
Ati” Ntewe ishema n’umuhungu wanjye sinabona uko mbivuga,nkimara kubona amashusho uko umushoferi yataye ubwenge umutima wahise usimbuka”
Akomeza agira ati” Ati” Nukuri Reeves yadutunguye , yavuye kure , ni umuntu uhambaye, uburyo yitwaye ku ishuri na bagenzi be birashimishije”
Se, wa Reeves avuga ko n’ubusanzwe akiri umwana muto cyane bajyaga bakorana ingendo zitandukanye hanyuma akajya amwereka uko batwara ndetse akaza no kumuha umwanya akabyitoza.
Akomeza avuga ko uretse ubwo butwari umuhungu we yagaragaje, ngo abona azatwara imodoka mu buryo burenzeho, gusa ngo iyi nshuro ntiyabona uburyo avugamo uko atewe ishema n’uyu muhungu we.
Abantu batandukanye basingije uyu mwana ku bw’igikorwa cy’ubutwari yagaragaje, ubuyobozi muri ako gace buvuga ko yagize uruhare mu kugabanya impanuka za bus zitwara abanyeshuri aho usanga ngo buri mwaka abantu 111 babura ubuzima abandi bagakomereka.