download (8)

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi yifuza ko intambara yo muri Gaza yahagarara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara kuko ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi biganjemo abasivile.

Intambara yo muri Gaza imaze igihe ihanganishije Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hamas ndetse mu minsi ishize Ingabo za Israel zarashe kuri Kiliziya iherereye mu gace ka Gaza abantu batatu bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Ubwo yasozaga Indamutso ya Malayika (Angélus), kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, Papa Léon XIV, yagarutse ku kababaro ko kuba Ingabo za Israel zararashe kuri Kiliziya, asaba ko iyi ntambara hagati ya Israel n’Umutwe wa Hamas ikwiriye guhagarara kuko imaze kugwamo abantu benshi.

Papa Léon XIV Yagize ati “Nongeye gusaba ko iyi ntambara ihagarara kugira ngo amahoro yongere agaruke muri aka gace.”

Iraswa ry’ iyi Kiliziya risa n’iryatumye ubuyobozi bwa Vatican buhaguruka, kuko yaguyemo abantu batatu ikomerekeramo benshi barimo n’umupadiri wayiyoboraga.

Ni mu gihe Israel yo yatangaje ko ibyabaye ari impanuka ngo kuko bitakozwe bigambiriwe ndetse ikaba yarahise itangiza iperereza kuri iki gitero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *