Umusifuzi Darren England, wakurikiranaga amashusho kuri VAR(Video Assistant Referees) ku mukino uheruka guhuza ikipe ya Liverpool na Tottenaham yahuye n’uruva gusenyunya nyuma y’aho iyi kipe yatsindaga igitogo akavuga ko habayeho kurarira bityo kikangangwa.
Darren England, umwe mu basifuzi bakomeye mu Bwongereza, yahanishijwe kutazongera gusifura umukino uwariwo wose wa Liverpool muri uyu mwaka hashingiwe ku makosa yakoze kuri uyu mukino.Ni umukino wakurikiwe n’impaka ko yasifuriye nabi iyi kipe aho Liverpool yatsinzwemo na ibitego 2-1, hanyuma uyu musifuzi wari uri ku bugenzuzi bw’amashusho azwi nka VAR (Video Assistant Referees) akavuga ko habayeho kurarira.
Iki gitego cyanzwe cyari cyatsinzwe na Luis Diaz bavuga ko habayemo kurarira, nyamara bagasanga atari ko byari bimeze.Ibi byatumye rero uyu Darren afatirwa ibihano byo kutazongera kuyobora umukino wa Liverpool mu buryo ubwo ari bwo bwose kugeza umwaka ushize.Ku ruhande rwa Klopp usanzwe atoza Liverpool ntiyanyuzwe n’iki cyemezo uyu musifuzi yafatiwe ahubwo we ngo yaba anyuzwe uyu mukino usubiwemo.


