faa4ee33-6daa-495a-9d33-bd5af361f6cc

Umusifuzi yatanze amakarita 17 y’umutuku mu mukino umwe

Umukino wa Copa Bolivia wahuje Blooming na Real Oruro warangiye mu kavuyo gakomeye, aho abakinnyi n’abatoza 17 bose bahawe amakarita atukura nyuma y’imirwano yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukino wari uwa ¼ cy’irangiza. Nubwo Real Oruro yari ikeneye igitego kimwe gusa ngo iyobore umukino, ntiyabigezeho maze Blooming ikomeza muri ½ cy’irangiza bitewe n’intsinzi yo mu mukino ubanza (2-1).

Ibyabaye nyuma y’umukino ni byo byatunguye benshi. Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abakinnyi n’abakozi b’amakipe yombi baterana amakofe mu kavuyo kadasanzwe.

Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru El Potosí ivuga ko ibintu byatangiye kuzana umwiryane ubwo umukinnyi wa Oruro, Sebastián Zeballos, yageragezaga kwigobotora abakinnyi ba Blooming bamubuzaga gusagarira bagenzi be. Undi mukinnyi wa Oruro, Julio Vila, na we yararakaye aza atera ibipfunsi bituma ibintu birushaho kuba bibi.

Abapolisi bari ku kibuga bagerageje gutatanya ababirimo bakoresheje ibyuka biryana mu maso kuko amakipe yombi yakomezaga gushyamirana.

Umunyamakuru wa Vision360 yatangaje ko umutoza wa Real Oruro, Marcelo Robledo, yagize ibikomere mu ntoki no ku mutwe ndetse yajyanywe kwa muganga. Undi mukozi wa Blooming na we yakomeretse ku jisho.

Umusifuzi Renan Castillo yatanze amakarita y’umutuku menshi cyane: Abakinnyi 7 ba Blooming, Abakinnyi 4 ba Real Oruro, Abatoza n’abafasha babo ku mpande zombi

Uretse ibyo, umukinnyi wa Blooming César Menacho yari yamaze kwirukanwa mu mukino kubera amagambo mabi.

Raporo y’umusifuzi igomba koherezwa ku Rukiko rw’Imyitwarire ya Siporo muri Bolivia, rushobora gufatira ibihano bikomeye amakipe n’ababigiramo uruhare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *