Muri championa yo muri Australie mu cyiciro cya mbere habereye isanganya, nyuma y’uko umusifuzi yibasiwe n’abakinnyi bamukubita umwe muri bo amukura amenyo.

Ikinyamakuru smh.com.au cyatangaje ko umusifuzi witwa Khodr Yaghi, yahuye n’isanganya ku mukino wahuzaga ikipe ya ya Padstow Hornets na Greenacre Eagles aho yakubiswe n’abo yasifuriraga atabarwa n’abashinzwe umutekano ariko basanga amaze kumenwa urwasaya.
Ni amashusho yakwirakwiye hanze , agaragaza umukinnyi yegera uyu musifuzi akamukubita ingumi nyinshi mu mutwe no munda mu buryo ubona ko ari ubwa kinyamaswa kugeza ubwo atakamba avuga ko bamumennye amajigo.

Uyu musifuzi agaragara yuzuye amaraso ku munwa , bikaba byavuzwe cyane ko igufa rifata amenyo ryaba ryangiritse ndetse n’amenyo amwe akaba yakutse.
Umusore witwa Adam Abdallah w’imyaka 25 w’ikipe ya Greenacre yahise atabwa muri yombi na Polisi ikorera muri New South Wales, mu agace ko mu mujyi wa Sydney , naho uwo musifuzi ahita ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho .
Bitewe n’uko igufa rifata amenyo ryangiritse, abaganga batangaje ko ariryo babanje kwitaho bakora iby’ibanze mbere y’uko baribaga kuri uyu wa mbere, bityo ngo akaba arimo koroherwa.

Nyuma gato y’iri bara ryabaye, Ikipe ya Greenacre Eagles yahise itangaza ko yabaye yikuye muri iryo rushanwa kugeza umwaka w’imikino urangiye, mu rwego rwo kwerekana ko idashyigikiye ihohotera.


