Umusirikare wa FARDC wahondaguwe azizwa kuba Umututsi yagaragaye ari intere

Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati n’abaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru bigaragara ko yagizwe intere.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, yagaragazaga uyu musirikare wa FARDC, yafashwe n’abaturage bo muri Congo bafatanyije n’undi musirikare mugenzi w’uyu wahohoterwaga.

Wasoma: https://bwiza.com/?Hagaragaye-videwo-ibabaje-y-umusirikare-wa-FARDC-yatawe-ku-munigo-n-abaturage ( Hagaragaye videwo ’ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda).

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yongeye kugaragaza andi mashusho agaragaza uyu musirikare yamaze gukubitwa nyuma yuko agaragaye yafashwe mu mashati.

Muri aya mashusho yasohotse nyuma, agaragaza uyu musirikare yegamye ku modoka ari kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, bigaragara ko abamukubise bamunegekaje kuko ataba afite intege, mu gihe we agaragara nk’uwababariye abamukubise ababaza ati “ariko ubundi umutekano urihe koko?”

Agera aho agahaguruka ariko nta rutege, agasa nk’utambuka yikanda mu nda bigaragara ko ari kuribwa kubera gukubitwa.

Ibikorwa byo guhotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bimaze iminsi bigaragara, ariko umutwe wa M23 wavutse ugamije guhangana na byo ukaba ukomeje kubyamagana kuko biri gukorwa amahanga arebera.

Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zirimo n’izimaze imyaka igera muri 25, muri iki cyumweru zakoze imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa nk’ibi biri gukorerwa bene wabo, basaba ko amahanga adakwiye gukomeza kurebera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *