Akababaro ni kose ku batuye mu gace ka Umoja muri Kenya nyuma y’urupfu rwa Alphy Migasa, wari uzwi cyane nk’umutoza wa siporo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym).
Migasa wari ukunzwe n’abakiliya be kubera ubuhanga n’ubwitange mu kazi, yagabweho igitero n’umusirikare wo mu ngabo za Kenya (KDF) wamushinjaga kugirana umubano wihariye n’umugore we.
Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho ibi byabereye avuga ko uwo musirikare yari amaze iminsi avuye mu butumwa bw’akazi muri Somalia, aza kumenya amakuru ko umugore we yaba afitanye isano ridasanzwe na Migasa. Bivugwa ko yamukurikiranye amusanga mu kabari kagurisha inzoga muri Umoja, aho havutse amakimbirane yahise akurikirwa n’imirwano.
Migasa yakomerekeye muri ubwo bushyamirane, ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana ari kuvurirwa mu bitaro.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Migasa ari mu kazi ke ka buri munsi, atoza umwe mu bakiliya be imyitozo ngororamubiri. Abamuzi bavuga ko ayo mashusho asigaye ari urwibutso rw’umutoza wari ufite impano idasanzwe, kandi wafashaga benshi mu kubaka ubuzima buzira umuze.
Urupfu rwe rwateye intimba abakiliya be n’abaturage bo muri ako gace, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kuri icyo gikorwa.