20260209_192827

Umusirikare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura Frw 820 yo kureba umupira

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura amashiringi ya Uganda 2,000 (Frw 820) yo kwinjira ngo arebe umupira.

Byabereye mu mujyi wa Kyatereka ho mu karere ka Kagadi, ku kibuga cy’Ishuri Ribanza rya Kiliziya Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Petero.

Amakuru y’urupfu rwa Mbale Akuzibwe wari ufite imyaka 35 y’amavuko yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu ntara ya Arbertine, SP Hakiza Allan Julius.

Yagize ati: “Byavuzwe ko nyakwigendera yagerageje kwinjira ku kibuga nta ruhushya, hanyuma ashwana n’umupolisi. Umupolisi yahise arekura urufaya rw’amasasu, arasa Akuziibwe Mbale wahise apfa.”

SP Hakiza yunzemo ko nyuma ukekwaho kurasa uriya musirikare yahise yishyikiriza Sitasiyo ya Polisi, anayishyikiriza imbunda yakoreshaga.

Yavuze kandi ko izina ry’uriya mupolisi wishe umusirikare ryagizwe ibanga ku mpamvu z’umutekano ndetse n’iz’umuryango we, mu gihe iperereza rigikomeje.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo uriya musirikare wa UPDF yaraswaga, ababibonye bavuga ko yari yambaye imyambaro isanzwe ajya kureba umukino wahuzaga ikipe yitwa Super Lions FC n’iyitwa Lyanda FC.

Bavuze ko kwinjira kuri uyu mukino byari amashiringi ya Uganda 2,000.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari yaguze itike yo kwinjira ku mukino, ariko biba ngombwa ko asohoka gato agiye kureba nyina umubyara.

Ubwo yageragezaga kongera kwinjira ngo yasabwe andi mafaranga, avuga ko yari yishyuye. Uyu musirikare ngo yasabye ko yakongera amashiringi 1,000 kuyo yari yishyuye mbere, abateguye umukino barabyanga.

Nyuma y’impaka no guterana amagambo, ngo byabaye ngombwa ko umupolisi witwa Semei Kato ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kyatereka ategeka uwo musirikare kuva ku kibuga agataha, undi arabyanga.

The Monitor ivuga ko Kato yahise akubita Mbale urushyi, biba intandaro y’imirwano hagati yabo bombi ari na bwo uwari ufite imbunda yahise arasa mugenzi we.

Umuyobozi w’Inama y’Umujyi wa Kyatereka, Yosam Musisi, yamaganye ibyabaye yise urugomo n’igikorwa kitarimo ubunyamwuga.

Ati: “[Kato] nk’ushinzwe umutekano watojwe, yagasabye ubufasha bagenzi be hakabaho itabwa muri yombi aho gukoresha imbaraga zica.”

Yunzemo ko nyakwigendera yari umusirikare uri mu kazi wa UPDF wari mu kibari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *