Karemera Hassan uzwi cyane ku izina rya PK, wamamaye mu gusobanura filime mu myaka yashize, yarushinze n’umukobwa bakundanye igihe runaka, Murekatete Diane.
Ubukwe bwabo bwabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, bubera ahitwa Ahava River Hall i Kicukiro, nyuma y’uko babanje gusezerana mu muhango wo gusaba no gukwa, banasezerana imbere y’Imana.
Mu Ugushyingo 2025, PK yari yatunguye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, abasangiza amafoto yambitse impeta y’urukundo Murekatete Diane, agaragaza ibyishimo byo kwakirwa n’ijambo “Yego” n’uwo yihebeye.
PK yavuze ko guhera muri Gashyantare 2026, azongera gusubukura gusobanura filime, kuko ari ho benshi bamumenyeye kandi bakamukunda.
Ati: “Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunsaba ko nasubira mu gusobanura filime. Nabumvise, kandi guhera muri Gashyantare 2026 ndabigarukamo. Bizaba ari byiza cyane kuko n’umugore wanjye azaba yinjiye muri sinema y’u Rwanda.”
PK ni umwe mu basobanura filime bagize izina rikomeye cyane mu Rwanda, akaba yarakunzwe n’abatari bake bitewe n’ubuhanga n’uburyo yegerezaga abantu sinema.



