624978301_1368828108622536_227956865564245563_n

Umusore w’imyaka 23 ari mu rukundo na Nyirakuru wa mugenzi we bigana ufite imyaka 83

Mu Buyapani havutse inkuru y’urukundo idasanzwe yatunguye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kofu, umusore w’imyaka 23, uri hafi kurangiza kaminuza, yakunze Aiko, nyirakuru w’imyaka 83 wa mugenzi we biganaga, none ubu bamaze amezi arenga icumi bakundana.

Uru rukundo rwatangiye igihe Kofu yasuraga iwabo wa mugenzi we, aho yahuriye na Aiko bwa mbere. Bombi bavuga ko byari urukundo rwo guhita, nubwo batinyutse kugaragaza amarangamutima yabo bitari byoroshye bitewe n’itandukaniro rinini ry’imyaka riri hagati yabo.

Aiko, wari warashatse inshuro ebyiri, afite umwana w’umuhungu, umukobwa n’abuzukuru batanu. Nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye bwa nyuma, yabaye mu rugo rw’umuhungu we. Kofu we ni umunyeshuri wa kaminuza uri gukora imenyerezamwuga mu kigo gikora ibijyanye n’ubugeni n’ibishushanyo.

Aiko avuga ko yakunze Kofu kubera umutima mwiza n’imico ye: “Kofu arya neza, ni umuntu ugira ubwitonzi bwinshi. Sinigeze mbona umusore ufite ubuzima n’ingufu nk’izo. Byantwaye umutima.”

Nubwo bakundanye, bombi babanje kubihisha kubera gutinya uko abantu n’imiryango yabo babibona. Ariko ibintu byahinduye isura ubwo umwuzukuru wa Aiko yari yateguye urugendo rwo kujya Disneyland, uyu mukecuru akaza kuruhagarika ku munota wa nyuma kugira ngo asigarane na Kofu.

Nyuma y’aho, urukundo rwabo rwarushijeho gukomera, maze bafata icyemezo cyo kubana, nubwo batatangaje urugo babayemo. Icyatunguye benshi ni uko, nyuma y’uko inkuru yabo imenyekanye, imiryango yombi yarabyemeye ndetse iranabashyigikira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *