Umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe zizwi nk’iza Kabuga zari zirimo ‘Abatutsi nka Mutabazi waziyoboyeho’

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakomeje kuri uyu wa kabiri, umutangabuhamya w’undi amushinja ko Interahamwe ze zizwi nk’Interahamwe za Kabuga, zishe Abatutsi muri jenoside, akongeraho muri izo Nterahamwe zo ku Kimironko zari zirimo Abatutsi kandi ko hari igihe cyageze zikayoborwa na Mutabazi ngo na we wari Umututsi.

Uyu mutangabuhamya yahawe izina KAB070 ndetse isura ye irahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu kurinda umwirondoro we nk’uko BBC yakurikiranye iri buranisha yabitangaje.

Uyu mugabo wahoze ari Interahamwe, asanzwe yaremeye uruhare rwe muri jenoside kandi yanahamijwe n’urukiko mu Rwanda ibyaha bimwe bya jenoside byakorewe ku Kimironko.

Yatanze ubuhamya ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Rupert Elderkin, uyu wahoze ari Interahamwe yo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali yavuze ko izaho, zari zizwi nk’Interahamwe za Kabuga, zatangijwe mu mwaka wa 1991.

Ngo zari zikuriwe na Hajabakiga, nyuma waje gusimburwa na Mutabazi, ngo wari Umututsi. Ngo zitorezaga mu murima wa Kabuga w’iruhande y’urugo rwe, ngo rimwe na rimwe akaziha amafaranga.

Nyuma ngo zaje guhabwa imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, hagati y’umwaka wa 1991 na 1994. Mbere, ngo zari zirimo n’Abatutsi.

Yavuze ko mu kwica Abatutsi, harimo no kubicira kuri za bariyeri, ahanini zakoreshaga intwaro gakondo nk’imihoro n’ibyuma, nubwo ngo zimwe zitwazaga imbunda zari zizwi nka rubahu.

KAB070 yavuze ko kwica Abatutsi ku Kimironko muri jenoside byamaze iminsi itatu, uhereye saa munani z’amanywa (14h) ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

Yavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe hamwe n’abaturage bandi basanzwe.

Aha ni ho umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yahereye amubaza niba ari byo ko abicanyi bose ku Kimironko batari Interahamwe, asubiza ko ari byo.

Kuri ibi, Altit yamubajije niba rero byaba ari ukuri kuvuga ko Interahamwe zose zitari abicanyi. KAB070 asubiza ko atari ko bose babigiyemo, ko hari ababaga babishishikayemo.

Yanabajijwe n’impamvu yatumye Interahamwe zishyiraho za bariyeri, avuga ko kwari ukugira ngo umwanzi atabatungura, kandi ko uwo yari RPF-Inkotanyi.

Ngo bwari n’uburyo bwo gutahura Abatutsi ngo bicwe, ari na yo mpamvu kuri bariyeri basabaga kwerekana indangamuntu.

Yabajijwe niba guhera ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994 Inkotanyi zari zarageze muri Kimironko, avuga ko ari byo.

Altit yanabajije uyu mutangabuhamya niba kuba Mutabazi waje kuba umukuru w’Interahamwe zo ku Kimironko yari Umututsi, bivuze ko mbere ya jenoside Abatutsi n’Abahutu bari basanzwe babanye neza, asubiza ko ari byo.

Yabajijwe no ku itsinda ry’Interahamwe ryahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi agera kuri abiri mu 1993, avuga ko abayikoze batoranyijwe n’akanama kayobowe na Mutabazi.

Yavuze ko abakoze iyo myitozo ari bo bahawe izo mbunda za rubahu, atazi umubare wazo, ariko ngo zari nk’eshanu cyangwa 10. Yemereye Altit ko abo ari bo babaye abicanyi.

Aha ni ho umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yamusobanuje niba abo bonyine ari bo bishe Abatutsi, asubiza ko hari “n’abandi bagiye babyivangamo”.

Me Altit yamubajije niba yarabonye izo rubahu, asubiza ko yazibonye kuko zatangwaga ku manywa. Yamubajije niba zararasaga amasasu cyangwa niba zari zifite agasanduku kajyamo amasasu (magazine), asubiza ko ibyo atabizi.

Altit yahise amwibutsa ibyo yasubije mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha, aho yavuze ko izo mbunda za rubahu nta ‘magazine’ zagiraga. Amubaza rero niba abizi cyangwa atabizi.

Asubiza ko nta ‘magazine’ zari zifite. Abajijwe niba yarigeze abona zishyirwamo amasasu, yavuze ko atabibonye kandi ko aho we yari ari batigeze bazirashisha.

BBC ivuga ko Kabuga yari ari mu rukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga kubyo aregwa. Mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside ashinjwa.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko rikomeza kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, umutangabuhamya KAB070 akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.

Si ubwa mbere bigarutsweho ko mu Nterahamwe harimo Abatutsi kuko byagiye bivugwa ko umuyobozi wazo ku rwego rw’igihugu yari Kajuga Robert Kandi ngo nawe yari Umututsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *