IMG-20260227-WA0002

Umuti wa Green Party ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikomeje gutumbagira

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirateganya guha aborozi amahugurwa y’uko bajya bikorera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo guhangana n’igiciro cyabyo kiri hejuru.

Ubuyobozi bw’iri shyaka bwabitangarije mu karere ka Gakenke, ahabereye ahatangiwe amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere.

Mu byo bahuguwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi.

Umurwanashyaka wa Green Party witwa Nsanzamahoro Emmanuel usanzwe ari umworozi w’inkoko, yagaragaje y’uko we na bagenzi be bafite imbogamizi zo kuba ibyo kurya by’amatungo bihenze, ibituma batabona umusaruro uhagije.

Yagize ati: “Imbogamizi tugira twe nk’aborozi b’inkoko ni uko ibiryo by’amatungo bihenze. Numva hakwiye ubuvugizi kugira ngo ibiryo bisubire ku giciro byahozeho.”

Uyu mworozi akanaba umurwanashyaka wa Green Party avuga ko kuri ubu ikilo cy’ibiryo by’inkoko kiri kugura Frw 750, akifuza ko byamanuka byibura bakajya babigura kuri Frw 600 ku kilo.

Ati: “Ibyo kurya bimanutse byibura tukajya tubifata kuri Frw 600 ku kilo, urumva ko ibilo 50 twajya tubigura Frw 30,000. Byadushimisha, kubera ko urareba ugasanga ahanini nta kintu dukuramo, amafaranga ahanini ashirira mu biryo.”

Nsanzamahoro avuga ko nko mu gihe mu Gakenke umufuka w’ibyo kurya by’inkoko uri kuri Frw 37,500; mu mujyi wa Kigali ngo biri kuri Frw 37,000. Avuga kandi ko aborozi bo muri Musanze bo ngo babigura kuri Frw 34,000.

Uyu mworozi avuga kandi ko usibye kuba ibyo kurya bihenze, ahanini usanga bitanujuje ubuziranenge bigatuma umusaruro na wo uba mubi.

Yunzemo ati: “Hari ubwo igi usanga ridafite umuhondo wuzuye, rero tubashije kubona inganda zitunganya ibyo kurya byadushimisha, tukarushaho kubona umusaruro.”

Komiseri ushinzwe abatishoboye muri Green Party akanaba ushinzwe imishinga, Ndamukunda Peter, avuga ko nk’ishyaka bateganya guhugura aborozi uko bazajya bikorera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ikiguzi cyabyo kiri hejuru.

Yagize ati: “Nkatwe dushinzwe ibyo mu ishyaka turateganya kubaha amahugurwa yo kugira ngo ibyo biryo by’amatungo bihenze babashe kubyikorera. Ibikenerwa mu gukora ibiryo by’amatungo byose turabifite hano mu Rwanda, ikibura ni ukubigisha uko babikora. Amagufwa turayafite, ibinyamisogwe birahari; dufite soya, dufite ibigori, amaraso n’ibindi.”

Ndamukunda yavuze icyiza kurushaho ari uko n’abaturage bari mu Rwanda bafite ubushobozi bwo kubona ibikorwamo ibiryo by’amatungo, kuko ibyinshi babyihingira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *