Umutinganyi yabengutse Otile Brown nyuma yo gupfusha umwana w’imfura

Maxwelll Mwamburi usanzwe umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk’umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina, atangaza ko yabengutse umuhanzi Otile Brown ku buryo yumva bazabana.
Uyu mutinganyi Mwamburi, avuga ko amarangamutima ye, akomeje kumwerekeza kuri Otile Brown kuko ari mu nzozi ze amaranye igihe aho azashyirwa ari uko zibaye impamo.

Ntabwo ari uyu mutinganyi gusa werekeje amarangamutima ye kuri uyu muhanzi, kuko mu mezi ashize umukobwa w’umunya-Kenya uzwi nka Kach Girl yaririye Otile Brown nyuma y’uko basangiye amafunguro ya nimugoroba, ariko ntibyakomeza.

Icyo gihe uyu mukobwa yahise yishyiraho ibishushanyo by’uyu musore ku mubiri we aho yavugaga ko ari umugabo mwiza wita ku bantu.

Ni mu gihe Otile kuri ubu ari mu gahinda nyuma y’uko mu minsi micye ishize, umukunzi wa Otile yakuyemo inda y’umwana w’umuhungu w’imfura ye, aho akomeje kugenda agaragaza akababaro ke binyuze ku mbuga nkoranyambaga.Bikaba bikomeje kwibazwa rero niba uyu mutinganyi azamwegukana cyangwa se niba uyu mukobwa nawe azamutwara umutima.

It is unclear whether Otile Brown will pursue a relationship with Maxwelll Mwamburi or Kach Girl. However, it is clear that both of these people are very interested in him.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *