Mu Bushinwa, umutingito ufite ubukana bwa 6.2 wibasiye intara ya kure, y’imisozi iri mu majyaruguru y’ikibaya cya Qinghai-Tibet, m ijoro rishyira kuri uyu Kabiri, uhitana ubuzima bw’abantu bagera kur 118 kandi abantu barenga 400 barakomereka.
Ibikorwa byo gutabara no gufasha birakomeje, kandi itsinda ryoherejwe gusuzuma ingaruka z’iki kiza. Umubare nyawo w’abantu babuze nyuma y’umutingito nturamenyekana nkuko amakuru abitangaza.
Intara zo mu burengerazuba, nka Gansu, ziherereye ku rubibi rw’iburasirazuba bw’ikibaya cya Qinghai-Tibet, zikunze kwibasirwa n’umutingito. Umutingito ukabije uheruka mu Bushinwa wabaye mu 2008 ubwo umutingito ufite ubukana bwa 8.0 wibasiye Sichuan, uhitana abantu bagera ku 70.000 nk’uko tubkesha Reuters.
Umutingito wibasiye intara ya Jishishan i Gansu saa 11:59. Ku isaha yaho ku wa Mbere, igera ku bujyakuzimu bwa kilometero 10 (6.2 miles), nk’uko ikigo gishinzwe kugenzura imitingito mu Bushinwa (CENC) kibitangaza. Umutingito wumvikanye ku birometero 5 gusa uvuye ku mupaka uhuza Gansu n’intara bituranye, bituma habaho imitingito ikomeye mu bice byinshi by’intara ya Qinghai.


