screenshot_2025-01-22_000050

Umutoza Frank Spittler ntazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umudage Frank Spittler wari umutoza w’Amavubi atazongererwa amasezerano nyuma yo gusoza umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri rivuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro, impande zombi zafashe umwanzuro wo kutongera amasezerano ye.

FERWAFA yatangaje ko vuba aha hazatangazwa umutoza mushya uzatoza Amavubi.

Amakuru yaturutse mu bantu ba hafi muri FERWAFA avuga ko ibiganiro hagati ya Spittler n’ishyirahamwe bitagenze neza kubera kutumvikana ku ngingo zirimo kongera umushahara.

Spittler yifuzaga kuzamura umushahara we ukava ku bihumbi 12 by’amadolari ukagera ku bihumbi 25.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *